Gukurikira Suna/Imigenzo yabantu ni ubuyobe bugaragara
Iyo havuzwe suna twumva imiginzo yitirirwa ntumwa. Iyo usomye koran ubona ko ubu islam iri idini ya Muhamad, Yesu, Musa, ni zindi ntumwa, gusa uti ese ibyitirirwa ubu islam nka suna zitirirwa intumwa nabyo ni ubu islam? Iyo witegereje ubona ibyitwa suna ari akavuyo nuruvange rw’ibintu bidasobanutse bivuguruzanya cyangwa n ibikozasoni. Benebyo babiha agaciro bakanabishyira hejuru ya koran, bamwe mundyarya usanga babeshya ko bashyira hejuru koran ariko wabicungira hafi ukabona uburyo bayanga bakanga nuyikoresha wumwemera kurusha urwango banga abanyabutatu cyangwa abahakanyi.
Iyo ubabajije agaciro ka koran bavuga ko bayishyira hejuru ya byose! gusa se bemera ibiyirimo? ese banyuzwe nayo?
Usanga bitwaza inzitwazo zuko ngo Muhamad yaba yarahawe ibindi bintu bitari koran hamwe nayo ngo abigeze kubantu! 👉 usome iyi nyandiko urabona ko ntabindi yahawe! 👈
Nkuko bigoye kumvisha umu kirisito ukoresheje isezerano ryakera ryo muri bibiliya, akubwirako ritamureba kabone nubwo akirifite mugitabo yemeramo ibyo ashatse agahakana ibyo ashatse ninako abemera uruhare/ubushobozi/urwego rwa hadith na suna usanga bafata koran. bisaba ko nawe ukoresha hadith ze rimwe ugasanga ahubwo we ari akumiro kuko hari igihe azanze/akazihakana avuga ngo ni mpimbano! hhhh!! wamubaza uti ese hadith wemera ni izande uhakana izande? ese wemera zingahe? ese mufite igitabo kirimo izukuri? bati cwe! Izo bemera bazemera buhumyi kuko babwiwe ko ari ukuri, ntibazi umubare wazo, ntibazi umubare wibitabo byazo!!
Iyari idini ya(of) Muhamad yahindutse idi ya/ibyerekeye(about) Muhamad. usanga bibanda kumateka nkaho ayo mateka ari ubu islam. Ese ko Abraham na Nuh(Nowa) batari bafite cyangwa izo hadith na suna mwitiriye intumwa bibakura mu bu islam?
Uruhare rwa hadith mu idini
Nubwo koran itubwira idaciye ku ruhande ko abatazakiranura bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi(5:44), inkozi z’ibibi(5:45), abangizi(5:47). Aba islam bakurikiye, guhera kuri Imam Shafi (767-820 CE, 150-204 AH) badukanye imvugo zuko hadith/suna ari uguhishurirwa kwaturukaga ku Mana! bahinduye ubusobanuro bw’ijambo Hikma rikoreshwa muri koran ngo ko rivuga suna, Uretse we, mbere ye nta mumenyi wigeze wumva ibintu atya.
Mugitabo Ḥadīth as scripture : discussions on the authority of prophetic traditions in Islam urupapuro 41 dusoma ko hikma itigeze yemeranywa kubusobanoro byayo na nyuma ye, ntamuntu wigeze asobanura ijambo hikma nka suna mbere Al-Shafii.
Abdul Aziz bin Rufai’ yaravuze ati:
Shaddad bin Ma’qil na nge twinjiye kwa Ibn `Abas. Shaddad bin Ma’qil aramubaza ati “Hari ikindi umuhanuzi yasize (kitari Qoran)?” Aramusubiza ati: “Ntakindi yigeze asiga uretse ikiri hagati yibifuniko bibiri (bya Qoran).” Nuko dusura Muhamad bin Al-Hanafiyya nuko tumubaza (nka cya kibazo). Arasubiza ati: “Umuhanuzi ntakindi yasize uretse ikiri hagati yibifuniko bibiri (bya Qoran).”
Abu Juhaifa yaravuze ati: Nabajije Ali, nti, “Hari ikindi waba uzi cyaturutse ku Mana kitari ikiri mugitabo cy’Imana?” Ali arasubiza ati, “Oya, Ndahiye kuwasatuye impeke yikigori akanarema ubugingo. Ntabyo nkeka ko nzi, keretse gusa ubushobozi bwo gusobanukirwa Imana ishobora guha umuntu kugira ngo asobanukirwe na Qoran, ndetse n’ibyanditse kuri uru rupapuro.” Naramubajije nti: “Kuri urwo rupapuro handitseho iki?” Aransubiza ati: “(Handitseho amategeko arebana na) indishyi y’amaraso, kubohora imbohe, n’itegeko rivuga ko nta Muyisilamu ugomba kwicwa azira ko yishe umuhakanyi.”
Akenshi ubona abiyita abasuni, abashyiya nabandi ba islam batibarira muri ayo mashyaka gusa bemera uruhare rwa suna biyita ko barwanya ibihimbano, bakarwanya ibyabagenzi babo bakareka ibyabo cyangwa ibyo bahuriyeho, hakaba nubwo bahanganye ubwabo hagati yabo bati muri aba kafiri nkaho bose batemera Imana imwe.
Bakomeza kubeshya abayoboke babo ko idini bakiyifite nkuko bayisigiwe ni ntumwa - ntanakimwe, gusa bati niba utari umu salafi warayobye nabandi bati ngo nitwe tsinda rizinjira mwijuru ryavuzwe ni ntumwa. Jami` at-Tirmidhi 2641, Sunan Ibn Majah 3992
Igisekeje ni ukuntu iyo usomye izo hadith ubura ibyo wemera nibyo ureka ubona nureka iyi ugafata iyi byose biganisha hamwe, buri hadith hari iyo biganya gaciro bivuguruzanya. Ugahera mugihirahiro nti ninfata iyi nkahakana ibi ese sinzaba mpakanye ibyahawe intumwa? Ariko mukuri amahirwe 50% yibyo wafata yaba akuganisha mumuriro.
Abasuni baguye mwihurizo rikomeye cyane rirenze kwita hadith ubuhanuzi/ihishurirwa. Tugendeye kubamenyi ba basuni ubuhanga bya hadith ntibusezeranya ukudashidikanya. Ahubwo ni ugufomboza( ظَّن, zann), bikabije bikaba ibintu bidafite gihamya.
Ihuzizo ryambere. Iyo umuntu avugako afite ibyaturutse ku Mana kandi atariho byaturutse aba akoze icyaha ndenga kamere, cyo kwitirira Imana ibinyoma. (6:21, 6:144, 6:150, 7:37, 10:17, 11:18, 18:15, 29:68, 39:32, 61:7). bishobora kumugusha muri Shirik(6:121, 9:31) icyaha cyakujyana mumuriro ubuzira herezo (4:48, 4:116) mugihe upfuye utarakicuza (3:89, 25:70).
Ni na nde waba umunyabinyoma kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uvuga ati “Narahishuriwe”, kandi nta cyo yahishuriwe, ndetse n’uvuga ati “Nzahishura nk’ibyo Allah yahishuye?” Iyo uza kubona abo banyabinyoma bari mu kaga mu gihe cyo gupfa, abamalayika barambuye amaboko yabo (bashaka kubakuramo roho bababwira bati) “Nimwikuremo roho zanyu.” Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera ibyo mwajyaga muvuga kuri Allah bitari ukuri, ndetse mukaba mwarahakanye amagambo ye kubera ubwibone.” Al An’am:93
Abo bantu bacu bahisemo kugaragira izindi mana zitari We (Allah). Kuki zitajya zibazanira ibimenyetso bigaragara (ngo zerekane ko ari imana koko)? Ese ni nde munyabyaha kurusha uhimbira Allah ikinyoma? Al Kah’fu:15
Ihurizo rya kabiri. Guhakana ibyamanuwe ni Mana, Ibaze niba umumenyi wa hadith yarahakanye hadith yukuri ayita ikinyoma, guhakana ibyamanuwe ni Mana kabone nubwo cyaba kimwe ni mumuriro (2:39, 5:10, 5:86, 6:27, 7:36, 57:19, 64:10).
Naho ba bandi bazahinyura ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, abo ni abantu bo mu muriro bazawubamo ubuziraherezo. Al A’araf:36
Ni na nde waba umuhemu kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uhinyura amagambo ye? Mu by’ukuri ababangikanyamana ntibazigera batsinda. Al An’am:21
Suna zi Mana
Dufite amahitamo yo guhitamo suna zi Mana cyangwa suna za bantu bayobye bagahura nibihano bikarishye.
Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah. Fatwir:43
Uwo ni umugenzo wa Allah (wo gutabara ingabo ze) wabayeho kuva kera. Kandi ntuzigera ubona impinduka ku migenzereze ya Allah. Al Fat’hu:23
Ukwemera kwabo nta cyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho). Ghafir:85